AI 歌曲產生器 歌詞產生器 價格 我的歌曲

Mu rukundo

Song generated By ✨Song.do

Song Cover
v1

@ Uwineza Famille

2026-05-18 23:49:28

歌詞

1. Mu rukundo rwa kivandimwe, Ni ho tubonera ibyishimo, Iyo duhuye nk’itsinda rimwe, Imitima ikuzura amahoro. Indirimbo n’ibiganiro byiza, Bisusurutsa imitima yacu, Aseka umwe bose bagaseka, Urukundo rukaduhuza rwose.

Turishima iyo duhuriye hamwe! Turaririmba tunezerewe!

Yeeeh… mu rukundo rwa kivandimwe, Yehova aduha ibyishimo.

Ref: Mu rukundo rwa kivandimwe, Twese turi umuryango umwe, Yehova ni we utuyobora, Akuzuza imitima yacu.
Twitangira bagenzi bacu, Mu byishimo no mu mahoro, Mu rukundo rwa kivandimwe, Ubuzima bugahinduka bwiza.

2. Buri rugo rugira umwete, Wo kwita ku bagize itsinda, Ababyeyi n’abana babo, Bakakira bose mu bwuzu. Hari ugabura n’ushishikariza, Hari uvuga amagambo meza, Ubumwe bugakura hagati yacu, Nk’indabyo zitoshye mu mvura.
Turakundwa kandi tukita ku bandi! Twiga gukora ibyiza!
Bridge:
Yeeeh… urukundo ruraduhuza, Twese turi aba Yehova.
3. Twigishwa gukunda Yehova, No kugira umutima mwiza, Turihangana mu byo dukora, Tugatozwa gukora neza.
Mu magambo no mu bikorwa, Twubaha kandi tugakunda, Tuzakura dufite ubwenge, Buhesha Yehova ikuzo.
"Mwana mwiza akura neza… Iyo atojejwe gukunda Yehova…"

4. Ubwitange bwa buri wese, Butuma itsinda rirushaho kuba ryiza, Hari ufasha acecetse, Hari uhumuriza ubabaye.

Nta wirata ibyo akora, Twese dukorera hamwe, Mu rukundo rwa kivandimwe, Yehova adusukaho imigisha.

音樂風格

Country, Soul, Reggae, Gospel, Romantic (Classical), Gloomy, Happy, Inspirational, Relaxing, Romantic, Sentimental, Spoken Word, Child Vocals, Choir, Male Vocals, Female Vocals, Harmonized Vocals, Multilingual Vocals, Acoustic Guitar, Bass, Accordion, Drums, Harmonica, Keyboard, Organ, Piano, Rhythm Guitar, Saxophone, Synth, Trombone, Trumpet, Viola, Violin, Xylophone, Swinging, Moderate (76-108 BPM), Very Slow (<66 BPM)